Imikino Inkuru nyamukuru

Uwamahoro YATANGIYE, arashaka kuba umugore wa mbere KU ISI uciye umuhigo

*Amaze iminsi yitoza amasaha umunani ku munsi
*Ngo asanzwe ari umunyembaraga kandi wigirira ikizere
*Yatojwe na Eric usanzwe ufite umuhigo w’isi w’amasaha 51 akora ibi

Cathia Uwamahoro muri iki gitondo yatangiye kugerageza kumara amasaha 26 mu nshundura akubita (batting)  udupira twa Cricket maze akinjira mu gitabo cya Guiness World Records, nabishobora araba ariwe mugore wa mbere ku isi uciye aka gahigo.

Abakobwa bagenzi be bakinana bari mu bari kumuterera udupira
Abakobwa bagenzi be bakinana bari mu bari kumuterera udupira

Uwamahoro nawe arifuza kujya mu mihigo y’isi nka Eric Dusingizimana umwaka ushize wavanyeho umuhigo w’Umuhinde Virag Mare wari waramaze amasaha 50 akubita udupira twa Cricket. Dusingizimana yamaze amasaha 51.

Mu baje kumushyigikira harimo Heather Clare Knights, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ya Cricket ngo waje kubera gutangarira umuhigo w’uyu mukobwa w’umunyarwanda.

Eric Dusingizimana ufite umuhigo w’isi, akaba na kapiteni  w’ikipe y’igihugu ya Cricket yabwiye Umuseke yizeye cyane ko Cathia Uwamahoro ashobora uyu muhigo.

Avuga ko ariwe mukobwa mu ikipe y’igihugu usanzwe witwara neza cyane kandi ngo asanzwe ari umukobwa ugira ikizere muri we unafite imbaraga.

Dusingizimana ati “Nkanjye  wamaze amasaha 51 naje kumuba hafi kandi namweretse icyo nakwita ibanga  mufasha no mu myitozo yatuma abishobora.  Yitozaga amasaha umunani ku munsi , agakora imyitozo ngorora ngingo, twamuteguye mu mutwe bishoboka kandi buri munsi , rero hatagize indi mbogamizi itunguranye rwose araza kubishobora.”

Kugira ngo ageze amasaha 26 ari mu nshundura atera umupira wa Cricket hakenerwa imbaraga ndetse no gushyigikirwa n’abafana. Ababishobora bazagera i Remera kuri stade nto aho azaba ageragereza uyu muhigo w’isi guhera kuri uyu wa gatanu, bakamutera akanyabugabo.

Ibindi wamenya kuri Cathia Uwamahoro wo ku Gisozi kanda hano

Ku muhigo yahize saa yine z'igitondo yari asigajeho umunsi umwe n'iminota 46
Ku muhigo yahize saa yine z’igitondo yari asigajeho umunsi umwe n’iminota 46
Cathia agomba kumara hano amasaha 26
Cathia agomba kumara hano amasaha 26
Atera udupira bamunagiye
Atera udupira bamunagiye
Asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu muri Cricket
Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu muri Cricket
Abamuterera udupira neza aratugarura nta shiti
Abamuterera udupira neza aratugarura nta shiti
Hari amakipe y'abakozi ba Guinness World Record baje kureba ko umuhigo ari buwushobore
Hari amakipe y’abakozi ba Guinness World Record baje kureba ko umuhigo ari buwushobore
Heather Clare (ibumoso) Kapiteni w'ikipe y'abongereza y'abagore araganira n'umwe muri bagenzi be
Heather Clare (ibumoso) Kapiteni w’ikipe y’abongereza y’abagore araganira n’umwe muri bagenzi be
Abandi barakomeza guterera udupira Uwamahoro
Abandi barakomeza guterera udupira Uwamahoro
Nawe ariteguye cyane ngo aduhagarike
Nawe ariteguye cyane ngo aduhagarike
Eric Dusingizimana ufite umuhigo ku isi wo kumara amasaha 51 akora nk'ibi Uwamahoro ari kugerageza nawe yamutereye
Eric Dusingizimana ufite umuhigo ku isi wo kumara amasaha 51 akora nk’ibi Uwamahoro ari kugerageza nawe yamutereye
Eric nawe asanzwe ari umukinnyi wa Cricket kandi ni nawe wayizanyemo Cathia Uwamahoro arayimwigisha
Eric nawe asanzwe ari umukinnyi wa Cricket kandi ni nawe wayizanyemo Cathia Uwamahoro arayimwigisha
Clare Heather yavuye mu Bwongereza kubera amatsiko yo kureba uyu mukobwa ushaka gukora ibyo abandi bagenzi be batarakora ku isi
Clare Heather yavuye mu Bwongereza kubera amatsiko yo kureba uyu mukobwa ushaka gukora ibyo abandi bagenzi be batarakora ku isi
Cathia yiteguye kumara amasaha 26 akinjira muri Guinness World Records, araba ariwe mugore wa mbere ku isi uciye uyu muhigo muri Cricket
Cathia yiteguye kumara amasaha 26 akinjira muri Guinness World Records, araba ariwe mugore wa mbere ku isi uciye uyu muhigo muri Cricket

Photos © Daddy S.Rubangura/Womenmag

Daddy SADIKI RUBANGURA
Womenmag.rw