Imikino Inkuru nyamukuru

Uwamahoro nawe ngo arajya muri Guinness World Records!! aratangira ejo…

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ya Cricket witwa Heather Clare Knights ubu ari i Kigali aho yaje kwirebera no gushyigikira Cathia Uwamahoro ejo kuwa gatanu uzatangira kugerageza kumara amasaha 26 mu nshundura akubita (batting)  udupira twa Cricket maze akinjira mu gitabo cya Guiness World Records.

Cathia Uwamahoro arashaka kujya mu bafite imihigo y'isi
Cathia Uwamahoro arashaka kujya mu bafite imihigo y’isi

Uwamahoro nawe arifuza kujya mu mihigo y’isi nka Eric Dusingizimana umwaka ushize wavanyeho umuhigo w’Umuhinde Virag Mare wari waramaze amasaha 50 akubita udupira twa Cricket. Dusingizimana yamaze amasaha 51.

Uwamahoro aratangira kuri uyu wa gatanu kuri stade Amahoro (Petit stade), Clare Knights ari mu bari butangire bamuterera (bowl) udupira.

Intego ya Uwamahoro ni ukumara amasaha 26 akora uyu mukino agaca umuhigo udafitwe n’undi muntu w’igitsina gore.

Cathia Uwamahoro w’imyaka 23 atuye ku Gisozi aho abana n’umubyeyi we, yatangiye gukina Cricket afite imyaka 14 , ubusanzwe ni umunyeshuri muri Kaminuza wiga Ikoranabuhanga.

Uwamahoro avuga ko Cricket yabonye abasore bayikina akayikunda ariko uwayimwinjijemo abonye uko ayikunda ari Eric Dusingizamana, ubu akaba ashaka kugera ikirenge mucye yinjira mu bafite imihigo y’isi nkawe.

Uwamahoro ari mu batangiranye n’ikipe y’abakobwa ya mbere ya Cricket yitwa Kigali Combine ikorera ku Kicukiro yatozwaga na Dusingizimana, ndetse yinjiye mu ikipe ya mbere y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 akina amarushanwa anyuranye nyafrika kuva 2008.

Cathia ari mu bakobwa batangiranye n'umukino wa Cricket mu Rwanda
Cathia ari mu bakobwa batangiranye n’umukino wa Cricket mu Rwanda

Cricket mu bakobwa yagiye izamuka igera aho igira amakipe anyuranye nka Charity, White Clouds, Queens of Victory na Kigali Angels. Uwamahoro yagiye muri Charity atwarana nayo ibikombe bine anegukana ibihembo bye wenyine 13.

Usibye kujya muri Guiness World Records intego ye ubundi ngo ni uko Cricket y’u Rwanda mu bagore izazamuka ikagera mu kiciro cya mbere ku rwego mpuzamahanga muri cricket (ICC Division One).

Kugira ngo ageze amasaha 26 ari mu nshundura atera umupira wa Cricket hakenerwa imbaraga ndetse no gushyigikirwa n’abafana. Ababishobora bazagera i Remera kuri stade nto aho azaba ageragereza uyu muhigo w’isi guhera kuri uyu wa gatanu, bakamutera akanyabugabo.

Nabishobora azaba ariwe munyarwanda wa kabiri winjiye mu gitabo cya Guiness World Records.

Ngo yiteguye kubishobora
Ngo yiteguye kubishobora

UMUSEKE.RW