Imyidagaduro

Umunyamideli Ingabire arifuza kurema ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa

Umwe mu Banyarwandakazi bamurika imideli, Josephine Ingabire Kakasi avuga ko yishimira urwego agezeho muri uyu mwuga, ngo intego ye ni ukwagura impano ye akanayikorera mu bihugu byateye imbere, afite inzozi zo guhanga ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa.

Josephine avuga ko inzozi ze ari uguhanga ikirango cy'imyenda kizamwitirirwa

Josephine avuga ko inzozi ze ari uguhanga ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa

Josephine yatangiye kumurika imideli mu 2013, avuga ko yakuze akunda ibyo guhanga imideli ariko akaza kwisanga mu mwuga wo kuyimurika.

Uyu Munyarwandakazi ufatanya kumurika imideli no kuyihanga, imbaraga nyinshi yazishoye mu kumurika kuko ari ho impano ye isa nk’ishinze imizi.

Ati “Ubu ibyo guhimba imyenda mbikora gahoro kuko ubushobozi butaraba bwinshi, ikindi hari ibyo nkirimo kwiga kugira ngo nindangiza nzabashe kubikora neza nk’umwuga.”

Yishimira urwego agezeho, amaze kumurika imideli mu bitaramo bitandukaye mu Rwanda nk’aho yari muri Rwanda Cultural fashion show, Collective Week of fashion na Kigali fashion week.

Aracyarota gukora byinshi, yifuza kwagura ibikorwa bye bikogera mu mahanga, agakarishya umwuga wo guhanga imideli ku buryo yazagira uruganda ruyikora rukamwitirirwa.

Intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu ruganda rwo guhanga no kumurika imideli kuri we abona ari nziza.

Ati “Niba buri mwaka hashobora kuba ibitaramo bitatu, ni ukuvuga ko hari intambwe tumaze gutera, ikindi kandi ibi bituma natwe aba-model twiyerekana, tukabasha kumurika impano zacu.”

Yongeraho ati “Hari ikibazo cy’aba designer bamwe usanga bima aba-model agaciro, ibi kandi bikunze gukurura umwuka utari mwiza hagati yacu ‘models’. Icyo nizera ni uko bizashira kuko n’ababikora gutyo si benshi ndizera ko bazagenda bahinduka umunsi ku munsi.”

Uyu mwari unagira inama bagenzi be bari mu ruganda rw’imideli, avuga ko ibikorwa byo kwimenyekanisha bigicumbagira.

Ati “Nk’ubu umubare munini w’abamurika imideli ni abakorera mu Rwanda gusa, ibyo byari bikwiye gukosoka kuko iyo nkurikije abanyamahanga baza hano mu Rwanda sinatinya kuvuga ko tubarusha kwitwara neza muri event, turacyafite akantu ko kudatinyuka ngo twitabire ama ‘casting’ yo hanze naho ibindi byose turabyujuje.”

Josephine ashima intambwe imaze guterwa mu kumurika imideli

Josephine ashima intambwe imaze guterwa mu kumurika imideli

Agira inama bagenzi be ko bakwiye kurushaho kwimenyekanisha

Agira inama bagenzi be ko bakwiye kurushaho kwimenyekanisha

Robert KAYIHURA