Imibereho Inkuru nyamukuru Ubuzima

Uko ‘akagoroba k’ababyeyi’ kari guhindura ubuzima bw’abari Abazunguzayi

*Ntibobona umwanya wo kujya muri iyi gahunda aho batuye
*Bityo bishyiriyeho akagoroba k’ababyeyi hagati yabo
*Bafashanya gutera imbere bakanaganira ku kuboneza urubyaro

Abagore  bagera kuri 30 bahoze ari abazunguzayi mu bice bya Remera ubu bari hamwe mu gasoko bubakiwe ahitwa ku Gisiment, iyo batajya inama ngo bajye bafashanya mu mikorere ubu baba barakavuyemo nk’uko bagenzi babo 20 byabagendekeye bagitangira gucururiza ahabugenewe.

Mu biganiro bibahuza mu mugoroba w'ababyeyi bishyiriyeho, usibye kuganira ibibungura baranasabana
Mu biganiro bibahuza mu mugoroba w’ababyeyi bishyiriyeho, usibye kuganira ibibungura baranasabana, hakaba ubwo banarikumwe n’abashyitsi

Bakora buri munsi bagataha bwije cyane, ntibabasha kwitabira gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi aho batuye hanyuranye, byatumye bishyiriraho iyi gahunda ibahuza hagati yabo, bayikora buri cyumweru nimugoroba mu rugo rumwe rwa mugenzi wabo bahisemo uwo munsi.

Kungurana inama, gufasha mu bibazo, kuboneza urubyaro, isuku, kwiteza imbere, guhinga uturima tw’igikoni, kwizigamira n’ibindi ni bimwe mu bibahuza.

Bakigera mu gasoko bubakiwe bari 50, mu kwezi kumwe 20 bahise bavamo basubira ku muhanda kubera kubura igishoro cyo gukomeza kurangura bakaza gucururiza ahabugenewe.

Munezero, uhagarariye iri tsinda ry’abagore, avuga ko mu mezi ane bamaze aha habugenewe kwishyira hamwe bagafashanya ari byo bitumye abasigaye ubu hari aho bari kwigeza.

Ati “twaricaye dusanga nta gishoro gitubutse twari twagira mu buryo bwo kwiyubaka no kugirango dutere imbere, twasanze tugomba gufashanya kubona no kongera igishoro duhereye kuwo tubona afite igishoro gike kurusha abandi kugirango dukumire kuba twasubira mu muhanda.”

Murerwa, umwe muri bo icyo gihe yari asigaranye igishoro cy’ibihumbi bitanu gusa (5 000Frw) avuga ko nawe yari agiye kwisubirira mu muhanda aho yaranguraga bicye akabasha kubicuruza.

Bagenzi be baramufashije bamuha igishoro cy’ibihumbi mirongo ine (40 000Frw) arongera arahguruka, ubu ngo ameze neza mu bucuruzi bwe.

Murerwa ati “Tumaze kugera mu isoko byadusabye guhindura uko twaranguraga bikadusaba kurangura ibintu byiza kugira ngo tubone abaguzi, bitandukanye no kumuhanda aho umuntu yaranguraga ibyo abonye akabizunguza. Byarangoye cyane ariko bagenzi banjye baramfasha banyongerera igishoro none ubu nanjye ndakora neza.”

Murerwa avuga ko ibibazo bikomeye by’imibereho yari afite bigenda bikemuka kubera gufashanya no kuba hamwe n’abandi baterana buri cyumweru bakareba aho bakwiye kugana.

Uyu mugabo nyir'urugo rwasuwe n'inshuti ye yashimye cyane imikorere n'imibanire y'aba bagore barimo n'uwe
Uyu mugabo nyir’urugo rwasuwe n’inshuti ye yashimye cyane imikorere n’imibanire y’aba bagore barimo n’uwe, nawe yemeza ko hari impinduka yabonye iwe


Akagoroba k’Ababyeyi banavuga ku kuboneza urubyaro

Umunyamakuru w’Umuseke kuri iki cyumweru nimugoroba yabasuye aho bari bateraniye kuri umwe muri bo utuye ahitwa mu Ruturusu mu murenge wa Remera, bari bitabiriye iyi gahunda bagera nko kuri 15. Abandi basibye kubera  impamvu zinyuranye.

Ibiganiro byabo byarimo gusabana cyane no kwishimira umushyitsi wabagendereye hamwe n’abagabo babiri bari bahari (nyiri urugo basuye n’inshuti yabo batumiye).

Mbere yo gusabana babanza kuganira ku bintu binyuranye byarushaho kubateza imbere mu mikorere yabo, bakaganira ku buzima bw’imyorokere bashishikarizanya kuboneza urubyaro kuko ngo bamaze kubona ko kubyara abana benshi ari imbogamizi ku kwiteza imbere ukurikije imibereho ya none.

Babwiye umunyamakuru wacu ko banigishanya guhinga akarima k’igikoni bifashishije ama-basins ashaje cyangwa imifuka, kabone nubwo umuntu yaba atuye mu bukode, bagahinga imboga.

Biciye muri iyi gahunda y’umugoroba w’ababyeyi baranizigamira, buri kwezi umunyamuryango wabo agatanga 1 400Frw ubu ngo mu isanduka yabo bafitemo ibihumbi magana atanu (500 000Frw) ndetse bafite ikimina kibafasha mu buzima bwa buri munsi aho bahana ibihumbi mirongo itandatu (60.000) iyo bahuye akabafasha nko kwishyura ubukode bw’aho baba.

Kwishyirahamwe bemeza ko byabafashije bikomeye ndetse ubu biri guhindura ubuzima bwabo mu mezi ane gusa bamaze bavuye mu muhanda aho bahoze ari abazunguzayi.

Munezero uhagarariye iri tsinda ari aho bacururiza ku Gisiment
Munezero uhagarariye iri tsinda ari aho bacururiza ku Gisiment
Abagize iri tsinda mu kazi kabo ubu ngo barunguka kurusha mu muhanda
Kuko indi minsi bakora amasaha menshi bishyiriyeho akagoroba k’ababyeyi kabo aho batangiye kujya basura buri wese aho atuye
Mu kagoroba k'ababyeyi banigishanya guhinga imboga mu buryo bushoboka aho abenshi batuye bakodesha
Mu kagoroba k’ababyeyi banigishanya guhinga imboga mu buryo bushoboka aho abenshi batuye bakodesha
Nyuma yo kuva mu bucuruzi bwo ku muhanda ubu ngo ubuzima bwabo bugenda busobanuka banasirimuka
Nyuma yo kuva mu bucuruzi bwo ku muhanda ubu ngo ubuzima bwabo bugenda busobanuka banasirimuka

Photos © J.Uwanyirigira/UMUSEKE

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW