Inkuru nyamukuru Ubuzima

Rubavu: Miss Rwanda yabagishije URUSHAZA abasaga 40

Nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko 53% y’abarwaye indwara z’amaso mu Rwanda bashobora kuvurwa bagakira, Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 yatangije icyumweru cyo kuvuza abafite uburwayi bw’Urushaza mu Karere ka Rubavu.Uyu munsi yavuje abagera kuri 40.

Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda yanakurikiranye icyo gikorwa

Dr Major Kanyankore William uyobora ibitaro bya Gisenyi, avuga ko ubusanzwe ibi bitaro byigeze kugira umuganga wavuraga indwara y’ishyaza nyuma aza kujyanwa ku ibitaro bya Kibuye byagizwe ibyo ku rwego rw’Intara.

Ibi bikaba byaratumye mu kwezi ibi ibitaro bya Gisenyi byohereza nibura abarwayi b’amaso basaga 100 kujya kwivuza mu bitaro bya Kabgayi.

Dr Major Kanyankore avuga ko kuba nyampinga yahisemo kuza kuvuza abagazaga ku bitaro bya Gisenyi aruhuye benshi boherejwe ku bitaro byisumbuye bagiye babura ubushobozi bwo kujya i Kabgayi.

Ubu bari kuvurirwa hafi kandi bakavurwa bitabahenze kuko n’umurwayi adasabwa  amafaranga yo gusuzumwa. Uri bubagwe abagwa nta kiguzi akanahabwa imiti yose yandikiwe na muganga.

Ngerageze Théoneste waturutse mu murenge wa mudende wo mu karere ka Rubavu, yavuze ko imisi yari ibaye myinshi arwaye amaso ku buryo kuri ubu ataragifite ikizere cyo gukira.

Ngo yari yabwiwe ko agomba kujya i Kabgayi akabagwa ariko abura ubushobozi biramunanira. Ashimira cyane Miss Rwanda wabafashije kubona abaganga babasanze iwabo.

Miss Elisa yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kubona umubare w’abantu barwaye amaso bashobora gukira, yagize igitekerezo cyo kubafasha kuko abenshi muri bo usanga nta bushobozi bafite bwo kwivuza.

Avuga ko yakoze uko ashoboye ngo afatanye n’inzobere mu by’amaso zivuye mu bitaro by’ i Kabgayi zikaza kwita kuri abo barwayi i Rubavu.

Mbere y’iki gikorwa uyu mukobwa hari ikindi yakoreye muri aka karere akomokamo cyo kwishyurira amafaranga y’ishuri abana 10 guhera ku mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatanu.

Biteganyijwe ko hazavurwa abarwayi b’urushaza 200 mu minsi itanu gusa. Mu gihe umubare wabo waba wiyongereye nabo bakazavurwa.

Mu bindi bikorwa Miss Rwanda 2017 ateganya muri iyi minsi harimo no gusura no kuganiriza urubyiruko ruri ku kirwa cya Iwawa mu karere ka Rutsiro.

Miss Elsa yinjizaga umurwayi mu cyumba ngo abagwe

Yafatanyije n’abaforomo gutunganya abarwayi bagiye kubagwa

Arafasha kwambara inkweto umugore uvuye gusuzumwa

Aba bose ni abari kuri liste y’abazabagwa ishaza ryo mu jisho muri iki cyumweru

Uyu musaza ni umwe mu babazwe. Ubu ategereje koroherwa akajya mu rugo

Yumvise ko bavuwe ku bw’uyu mukobwa yamuhamagaye aramushimira amusabira umugisha ku Mana

Dr Major William Kanyankore umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi

Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 na Mm Odette Nyiramongi

Joel Rutaganda & KAGAME K. Alain