Imibereho

Rubavu: Miss Elsa yasuye abanyeshuri 11 afasha kwiga

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 arimo kugirira mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, yasuye ikigo cy’amashuri abanza cya Rusamaza cyigaho abana 11 afasha mu kwiga.

Miss Elsa yasuye abana 11 afasha mu kwiga, anabisezeranya ababyeyi babo

Ni mu ruzinduko rw’iminsi irindwi afite muri iyo ntara ahanini rugamije kuvuza abantu basaga 200 barwaye indwara y’URUSHAZA bo mu turere dutandukanye.

Abo banyeshuri 11 Miss Elsa agomba kwishyurira, ni abatari bafite ubushobozi bwo kubona amafaranga n’ibikoresho byo kwishuri. Bikaba biteganyijwe ko azabishyurira guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

Miss Iradukunda Elsa yasabye ababyeyi b’abo bana ko bakwiye kubakurikirana ntibaterere iyo. Ko umwana utazajya abasha kwimuka agasibira, azajya aba atakaje amahirwe y’uwo mwaka asibiyemo.

Uretse urwo ruzinduko yagiriye ku kigo cy’ishuri cya Rusamaza, yanagiye kureba abarwayi basezerewe nyuma yo kubagwa amaso ku munsi wo ku wa mbere.

Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Gicurasi 2017, biteganyijwe Miss Elsa akomereza uruzinduko rwe mu kigo ngororamuco cya i Wawa.

Miss Elsa yari kumwe n’inzobere z’i Kabgayi zari zimaze gusezerera abarwayi bari impumyi

Uyu mukecuru n’umusaza baje batareba. Ubu basezerewe barebesha amaso yombi.

Joel Rutaganda