Iterambere

Musanze/Muko: Abagore barishimira ko ubukene bwaracitse bukajyana n’amakimbirane mu miryango

*Bafite uruganda rutunganya Akawunga n’Ubukonjesherezo bw’imyaka
*Bahawe amahugurwa ngo azabafasha kwiteza imbere.

Musanze – Abagore bo mu Murenge wa Muko, bishimira ko ubu imiryango yabo itakirangwamo amakimbirane ya hato na hato nk’uko byari bimeze mu myaka itatu ishize, kuko ngo akenshi yaterwaga n’ubukene bwari bubugarije ariko bakaba barabashije kubuhashya mungo zabo.

Abagore barabyina bishimira ibyo bagezeho.

Abagore barabyina bishimira ibyo bagezeho.

Ubu ni ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Muko, mu muhango wo gusoza ku mugaragaro ibikorwa by’umuryango ‘Action aid’ byari bimaze imyaka itatu bifasha abagore baho kwikura mu bukene.

Kuva tariki 09 Kamena mu 2014 ubwo uyu mushinga watangiraga gukorera mu Karere ka Musanze, abagore bahawe amahugurwa atandukanye mu bumenyi bwo kubateza imbere, no kwitinyuka mu kugira uruhare muri gahunda z’iterambere. Umushinga wasoje ibikorwa byawo ku mugaragaro muri aka Karere kuri uyu wa 08 Kamena 2017.

Nikuze Théophilla, ni umugore wo mu Kagari ka Cyivugiza, avuga ko atarahabwa amahugurwa ngo abashe kwitinyuka ngo nawe abashe kuba yakora, mu muryango we ngo harimo ubukene bukabije ku buryo no kubona ibyo kurya n’imyambaro byari bigoye cyane.

Aragira ati “Uyu mushinga utaraza gukorana n’abagore bo muri Muko, abenshi icyo twakoraga ni uguhinga cyane cyane ariko dukorera abandi, ntabwo twagiraga ibitekerezo byo gukora indi mirimo yakunganira iterambere ry’ingo zacu. Twari dufite ubukene ku buryo no kujya mu bukwe umuntu yajyaga gutira umwenda.”

Nikuze wambaye umupira w'umweru atanga ubuhamya bw'aho yavuye.

Nikuze wambaye umupira w’umweru atanga ubuhamya bw’aho yavuye.

Nikuze akomeza avuga ko ubukene bwari mu miryango yabo bwari indandaro y’amahane yahoraga aba mungo, kuko ngo abagabo batishimiraga guhora basabwa buri kimwe n’abagore, bigatera bamwe guhora bahukana abandi bakanarwana.

Yongeraho ati “Ubu twarahuguwe, duhinga imboga, imbuto n’ibigori, tujya mu mashyirahamwe, action aid idutera inkunga, dusezereza ubukene, bityo tugabanya gusaba byose abo twashakanye

Aba bagore bibumbiye mu mashyirahamwe 50, agizwe n’abanyamuryango bose hamwe 1 507; barimo abagabo 271.

Uyu mushinga usigiye aba bagore amahugurwa y’uko bakwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’ubworozi, Uruganda rutunganya Akawunga, n’Ubukonjesherezo bw’imyaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Niyibizi Aloys yashimye ibyakozwe n’umuryango ‘action aid’ mu guteza imbere abaturage, by’umwihariko abagore; Avuga ko ubuyobozi bugiye kwita ku mashyirahamwe y’abagore yashyizweho bubafasha gukomeza gutera imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Niyibizi Aloys yizeje aba baturage kubahora hafi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Niyibizi Aloys yizeje aba baturage kubahora hafi.

Nshimiyimana Innocent, umuyobozi ushinzwe imari n’ibikoresho mu muryango ‘action aid’ we yashimiye aba bagore ku umuhate bagize mu kwiteza imbere no gushyira mu bikorwa ingamba bari barihaye, maze abasaba kutirara ngo ibyo bamaze kugeraho bipfe ubusa cyangwa bisubire inyuma.

Uretse Musanze, uyu mushinga wo gufasha abagore kwiteza imbere wa ‘Action aid’ unakorera mu Turere twa Karongi, Nyanza, Gisagara na Nyaruguru.

Ku munsi nk'uyu bishimiraga ibyo bagezeho mu myaka itatu, abakuze n'abato bishimiye intambwe bamaze gutera.

Ku munsi nk’uyu bishimiraga ibyo bagezeho mu myaka itatu, abakuze n’abato bishimiye intambwe bamaze gutera.

Ubu ngo ntabwo bagisaba abagabo buri kimwe.

Ubu ngo ntabwo bagisaba abagabo buri kimwe.

Kwiteza imbere ngo byaciye n'amakimbirane mungo.

Kwiteza imbere ngo byaciye n’amakimbirane mungo.

Akanyamuneza ni kose kuko umushinga ubasigiye iborwaremezo birimo uruganda n'ububiko.

Akanyamuneza ni kose kuko umushinga ubasigiye iborwaremezo birimo uruganda n’ububiko.

Ubu nabo ngo bagira uruhare mu mibereho y'ingo zabo.

Ubu nabo ngo bagira uruhare mu mibereho y’ingo zabo.

Aba bagore nabo biyemeje gukomeza gusigasira ibyo bagezeho.

Aba bagore nabo biyemeje gukomeza gusigasira ibyo bagezeho.

Byari ibyishimo ubwo uyu mushinga wasozaga imirimo yawo kuri uyu wa kane.

Byari ibyishimo ubwo uyu mushinga wasozaga imirimo yawo kuri uyu wa kane.

Gufasha umugabo mu iterambere ry'urugo ngo ni ibanga ryo guca amakimbiane ya hato na hato mungo.

Gufasha umugabo mu iterambere ry’urugo ngo ni ibanga ryo guca amakimbiane ya hato na hato mungo.

Emile DUSENGE