Inkuru nyamukuru Iterambere

Mme J.Kagame yatashye inyubako y’ikitegererezo y’iterambere ry’abagore

*Avuga ko nta mugore ukwiye gupfa atanga ubuzima,

Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’inyubako y’ikigo cy’ikitegererezo  gishinzwe iterambere ry’abagore cyubatswe mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro yashimiye abagore ko bakomeje gusigasira no kubyaza umusaruro agaciro basubijwe nyuma yo kumara imyaka myinshi barahejwe.

Mme Jeannette Kagame yasabye abagore gukomeza kubyaza umusaruruo ijambo bahawe

Mme Jeannette Kagame yasabye abagore gukomeza kubyaza umusaruruo ijambo bahawe

Iyi nyubako y’impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, igizwe n’ibyumba bizakoreramo abakozi b’iyi mpuzamiryango n’imiryango imwe iyihuriyemo.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko iyi nyubako y’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe igezweho kubera ubushake bw’abagore bakomeje kugaraza ko nabo bashoboye. Ati “Mwakoze kurota, murahanika mwakabije inzozi.”

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira yo kubaka igihugu no gusana imitima y’Abanyarwanda yari ikomeye ariko bikaba umwihariko ku bagore bari barimwe agaciro na Leta zabanje.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko bahawe ijambo kandi bigatanga umusaruro kuko bagize uruhare mu kubaka igihugu kiri kimaze guca mu icuraburindi rya Jenoside.

Ati “Mwabaye abatumurikira muri iyo nzira mufasha benshi batari kubona imbaraga zo kurwinirira izo ntambara no kwigendana muri urwo rugendo rwari rukomeye.”

Mme Jeannette yabanje gusura bimwe mu bikorwa by’abagore byamurikiwe aha, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore w’uyu mwakana yibutsaga abagore gusigasira agaciro basubijwe, avuga ko agaciro bahawe bakomeje kukabyaza umusaruro.

Ati “Turabashimira kuri iyi mpanuro ko mukomeje kuyikurikiza mukaba mutugaragariza koko ko muri abantu twakwizera mwamenye kubakira ku byo mwahawe.”

Intambwe abagore bamaze gutera ngo iri no mu mibare aho Abagore bari mu bukene bavuye ku kigero cya 58% muri 2000-2001 bagera kuri 39% muri 2013-2014.

Avuga ko iyi ari intambwe ishimishije. Ati “Dukomeze guharanira ko iki gipimo gikomeza kumanuka kandi dukomeje ubufatanye nta cyatuma tutabigeraho.”

Mu kwiteza imbere no kugana ibigo by’imari, abagore bavuye kuri 5.1% muri 2006 bagera kuri 44% muri 2013-2014.

Umubare w’abagore babyarira kwa muganga wavuye kuri 39% muri 2005 ugera kuri 91% muri 2015, naho ababyeyi bapfa babyara bavuye ku 1 071 muri 2000 ubu ni 210.

Mme Jeannette Kagame avuga ko hakiri icyuho mu babyeyi bitaba Imana babyara. Ati “Dukwiye gukomeza guharanira ko nta mubyeyi ukwiye gupfa atanga ubuzima kuko bigira ingaruka w’abo asize n’igihugu muri rusange.”

Ni inzu ikoreramo impuzamiryango PRO-FEMMES TWESE HAMWE n’imiryango imwe iyihuriyemo
Arasinya mu gitabo cy’abasuye uyu mushinga w’iterambere ry’abagore
Yatambagijwe ibice binyuranye bigize iyi nyubako

About the author

HATANGIMANA Ange Eric

Add Comment

Click here to post a comment