Imibereho Inkuru nyamukuru

Miss Rwanda yasuye urwibutso i Kabgayi anaremera abapfakazi baho

Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 ari kumwe n’itsinda ry’abakozi ba Rwanda Inspiration Back Up, basuye urwibutso rwa Kabgayi kuri uyu wa gatatu banaremera abapfakazi 22 bo mu karere ka Muhanga.

Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 10880 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ibyo bikorwa byabanjirijwe n’umuganda rusange yabanje gukorana n’abanyeshuri ba St Joseph kuri urwo rwibutso ruri mu mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga rushyinguyemo imibiri isaga 10 880.

Mukagatana Fortune Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza, yashimiye cyane Miss Elsa anavuga ko uretse kuba afite iryo kamba rya nyampinga w’u Rwanda anafite ubumuntu.

Bikwiye kuba urugero rwiza ku rubyiruko ruto rushobora kuba rufite indi myumvire itandukanye cyane n’iy’abanyarwanda yo gukora ibiteza imbere igihugu.

Miss Rwanda yasabye abapfakazi baho n’urubyiruko rwo muri ako karere ko badakwiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

“Ni byiza ko twibuka abacu bazize uko baremwe muri ibi bihe. Ariko bikwiye kuba umuco wacu nk’abanyarwanda aho kuba twabikora mu gihe cy’iminsi 100 gusa”. – Miss Iradukunda Elsa

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye by’abayobozi bari aho, Miss Elsa yahaye abapfakazi ibikoresho byo mu rugo birimo Umuceri, amasabune, Amavuta yo guteka, ibitenge byo kwambara n’ibindi….

Mama wa Miss (ibumoso) Vice Mayor, Miss Elsa na Bosco uhagarariye IBUKA mu biro by’akarere ka Muhanga basobanurirwa uko igikorwa kigenda

Binjiraga mu buruhukiro bw’urwo rwibutso n’abayobozi b’akarere

Babanje gukora umuganda ku rwibutso rwa KABGAYI

Miss Rwanda n’urundi rubyiruko batunganya ibyatsi by’aha ku rwibutso

Yasize yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abasura uru rwibutso

Aha yandikaga ibyo yumva byafasha abanyarwanda mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka

Mu rugendo berekeza aho abapfakazi 22 batuye

Miss Elsa, abayobozi b’Akarere n’abanyeshuri bakoze urugendo bajya mu mudugudu urimo abapfakazi nyuma y’umuganda

Aha Miss yagezagaho ibyo yabazaniye

Abapfakazi bishimiye cyane icyo gikorwa Miss Rwanda yabakoreye

Bimwe mu bikoresho yagejeje ku miryango 22 y’abapfakazi yasuye

Miss Elsa na nyina wari wamuherekeje muri icyo gikorwa

Photos© Ishimwe Innocent/UMUSEKE

Joel Rutaganda