Imibereho Inkuru nyamukuru

Minisitiri yasanze abana bo mu kigo cy’impfubyi cya Rusayo bagomba kuhava vuba

*Abana baho bavuga ko barya nijoro gusa

 Rusizi – Kuri uyu wa kane Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Esperance Nyirasafari yasuye ikigo cy’imfubyi cya Rusayo abona ko abana bakirimo babayeho nabi avuga ko bagiye kubahavana mu gihe cya vuba kuko ubu hanariho Politiki yo kurerera abana mu miryango.

Minisitiri agenzura isuku y'aho aba bana barara

Minisitiri agenzura isuku y’aho aba bana barara

Mu gihe hategurwa umunsi w’umwana w’umunyafrica uzizihirizwa i Rusizi mu murenge wa Bugarama, Minisiteri y’uburinganire iri gusura ibigo bikirimo abana aha mu karere ka Rusizi.

Mu kigo cy’imfubyi cya Rusayo kiri mu murenge wa Bugarama abakiyobora bavuga ko gifite abana 100 ariko abakozi ba komisiyo y’igihugu y’abana muri aka karere bakavuga ko harimo abana 75.

Uretse ibyo amaso aguha ubarebye ku maso, aho barara ndetse n’igikoni kibategurira ibyo kurya abo bana nabo bavuga ko babayeho nabi kuko ngo inshuro nyinshi barya rimwe ku munsi.

Umwe mu bana bahaba ati “ibiryo ntajya mbona ni ibya mugitondo n’ibya saa sita,ariko ibya ninjoro byo biraboneka. Akenshi turya rimwe gusa ku munsi.”

Mama Adria Nyirabarima washinze icyi kigo ari nawe ukiyobora avuga ko abana babagaburira byinshi bakanabarariza ibyo bafata mu gitondo.

Minisitiri Esperance yavuze ko hagiye gushakwa uburyo bwihuse abana bari muri iki kigo bahavanwa bakarererwa mu miryango, kimwe n’abandi bakiri mu bindi bigo.

Ati “Rusayo yo turagomba kugira icyo dukora  kuko uko hameze ntabwo abana bakomeza kuhaba muri buriya buryo, tugomba gushaka uburyo bwihuse bwo gufatanya kugirango abana barerwe uko tubyifuza nka leta y’u Rwanda.”

Imbogamizi ihari ngo ni ugushaka imiryango yakira aba bana, yaba iyo bakomokamo, iyo bafitanye isano cyangwa indi yakwiyemeza kubarera. Ibi babifashwamo n’inama y’igihugu y’abana.

Minisitiri yongeye gusaba abanyarwanda kugarura umutima wo kwita ku bana kuko ari ab’umuryango.

Ati “Twongere tugaruke kwakundi twahoze, umwana abe uw’umuryango yoye kubura aho aba kandi afite abavandimwe afite ba nyirasenge,afite ba nyinawabo kandi na Leta irahari ntabwo dukwiriye kubura aho umwana ajya mu gihe yaba ahuye n’ingorane zo kubura ababyeyi be.”

Kuva politiki ya Tumurere mu Muryango yatangira mu 2012 abana basaga 2 900 bashyizwe mu miryango ariko ngo urugendo ntirurarangira kuko hari abana bakiri mu bigo.

Mu kigo cya Rusayo ho hamaze kuvanwa abana bagera kuri 50, abahasigaye nabo bagiye gushakirwa imiryango ibakira.

Bamwe mu bana basigaye muri iki kigo

Bamwe mu bana basigaye muri iki kigo

Minisitiri abaza umwe mu bana uko amerewe

Minisitiri abaza umwe mu bana uko amerewe

Ibitanda batararaho byari byashyizweho ibiringiti bitegura abashyitsi

Ibitanda batararaho byari byashyizweho ibiringiti bitegura abashyitsi

Minisitiri yavuze ko aba bana bagomba kuvanwa hano vuba

Minisitiri yavuze ko aba bana bagomba kuvanwa hano vuba

Visi prezidante wa sena Fatou Harerimana na Mama Adria Nyirabarima uyobora ikigo cy impfubyi

Visi prezidante wa sena Fatou Harerimana na Mama Adria Nyirabarima uyobora ikigo cy impfubyi

Mama Adria Nyirabarima avuga ko ntako batagira mu gufata neza aba bana uko bashoboye

Mama Adria Nyirabarima avuga ko ntako batagira mu gufata neza aba bana uko bashoboye

Callixte NDUWAYO