Imikino

Kayirebwa yizihije imyaka 70 mu gitaramo n’abakunda indirimbo ze

Kigali – Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, Cécile Kayirebwa umuhanzi wakunzwe igihe kinini cyane mu Rwanda, yizihije isabukuru y’imyaka 70 mu gitaramo n’abakunzi b’indirimbo ze. Yataramanye nabo cyane baririmbana indirimbo ze bakunze,  banamuha impano yo kumwifuriza gukomeza kuramba no kuramuka.

Kayirebwa aracyagira atya agakora mu nganzo agahogoza ijwi ukumva umwihariko
Kayirebwa aracyagira atya agakora mu nganzo agahogoza ijwi ukumva umwihariko

Kayirebwa wavutse tariki 22 Ugushyingo 1946 yashimiye abaje kwifatanya nawe, atebya abari aho avuga uburyo iwabo bavutse ari abana 12 nk’intumwa za Yezu. Agahita akomerezaho indirimbo ijyanye nabyo.

Uyu mubyeyi usetsa cyane, ubu yagarutse gutura mu Rwanda.

Muri iki gitaramo yari kumwe n’abandi bahanzi bakuru nka Muyango, Mariya Yohana, Masamba n’abandi.

Ni gitaramo kitabiriwe n’abantu batari bacye, barimo n’abakuru nka Senateri Tito Rutaremara.

Kayirebwa n’abakunzi be baririmbanye indirimbo ze zinyuranye zirimo izo yaririmbye hambere cyane nka Tarihinda, None Twaza, Iwacu, Rwanamiza, Ndare, Marebe… n’iza vuba nk’ikizungerezi zose ziri ku mizingo itandukanye nka Rwanda, Amahoro, Cyusa, Urukumbuzi, Imyaka 20 ishize… n’izindi yagiye asohora mu myaka irenga 50 amaze muri muzika.

Abakunzi ba muzika ye bafataga umwanya nabo bakaririmba bagataramana nawe mu ndirimbo ze.

Igitaramo cye kandi cyasusurukijwe n’itorero Inganzo Ngari ryanamugeneye impano ku isabukuru ye y’imyaka 70.

Cécile Kayirebwa ni umuhanzi wakunzwe cyane kuva mu myaka irenga 50 ishize kugeza ubu.

Indirimbo ze ziracyumvikana nk’izifite agaciro n’umwihariko kubera ijwi rye ryihariye no kuririmba ibifite ireme nk’umuco, ubuzima, umubano, ishyaka no gukunda igihugu, amateka, urukundo, amahoro.

Kayirebwa yabaye imyaka myinshi mu Bubiligi kuva mu 1973, gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kugaruka bya hato na hato mu Rwanda, mu 1998 yitabiriye iserukiramuco rya mbere “Fespad” i Kigali.

Ubu yizihije isabukuru y’imyaka 70 iruhande rw’abamukunda kubera icyo gihe cyose bamumenye aririmba ibibanyura.

Kayirebwa yashimye impano yahawe
Kayirebwa yashimye impano yahawe

Evode MUGUNGA
UMUSEKE.RW