Ubuzima

Hon Depite Mukayisenga yitabye Imana

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko ibabajwe no kumenyesha ko Hon Depite Françoise Mukayisenga yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe.

Hon Mukayisenga Françoise yitabye Imana azize uburwayi

Hon Mukayisenga Françoise yitabye Imana azize uburwayi

Nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rw’uyu mudepite wari ufite imyaka 48.

Mukayisenga yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka 2003 uhagarariye FPR-Inkotanyi aturutse mu Ntara y’Iburengerazuba.

Hon Mukayisenga  yari yarize ibijyanye na ‘Management’ muri Central Africa Adventist University (UAAC) i Kigali.

Uyu yigeze kuba ushinzwe umutungo mu cyahoze ari Komine Rwerere ndetse yigeze kuba Vice mayor (2001-2003) mu cyahoze ari akarere ka Cyanzarwe. Kuva 2003 yabaye Umudepite mu Nteko ukomoka muri FPR-Inkotanyi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Ukwakira umwaka ushize nabwo yabuze umwe mu bayigize, Hon Jean de Dieu Mucyo wari umwe mu bagize Sena.

Womenmag.rw