Imyidagaduro Inkuru nyamukuru

Anita Pendo ubwe yemeje ko atwite

Abicishije ku rubuga rwa Instagram umushyushyarugamba Anita Pendo yagaragaje ko atwite. Hari hashize igihe binugwanugwa ariko nyir’ubwite atarabyemeza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byatangiye kuvugwa ko Anita atwite, yari mu rukundo n’umukinnyi w’umunyezamu witwa Nizeyimana Alphonse bita Ndanda.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere ubwo Umuseke wabazaga Anita Pendo niba atwite yagize ati “Ibyo aribyo byose ndi umukobwa kandi ufite imyaka yo kuba nabyara. Kugira umwana ni umugisha udakunze guhira bose”.

Ubu asa n’uwavanyeho urujijo abicishije mu mafoto yatangaje.

Anita Pendo ni umushyushyarugamba uzwi cyane mu Rwanda, cyane mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star n’ibindi. Ubu azwi kandi kuri Televiziyo y’u Rwanda mu biganiro byo gushyushya abayikurikira muri week end n’indi minsi.

Anita Pendo yemeje ko atwite

Anita Pendo yemeje ko atwite

Joel RUTAGANDA