Inkuru nyamukuru Politiki

Amafoto: Jeannette na Ange Kagame bitabiriye gahunda yo Kwibuka no kuganira kuri Jenoside

Ku mugoroba wo kuri uyu wa tariki 25 Gicurasi, mu nzu mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro habayeku nshuro ya kabiri gahunda yo kwibuka no kuganira ku mateka ya Jenoside izwi nka “Kwibuka 23 Café Littéraire”. Mme Jeannette Kagame ari muri benshi bayitabiriye.

Madame Jeannette Kagame ni ku nshuro ya kabiri yitabira iyi gahunda.

Madame Jeannette Kagame ni ku nshuro ya kabiri yitabira iyi gahunda.

Gahunda nk’iyi ya mbere yabereye ku isomero rikuru rya Kigali ku Kacyiru, ubwo umuhanzi Gaël Faye yasogongezaga abari bayitabiriye ku gitabo cye yise “Petit Pays” gifite aho gihuriye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kane, Umunyarwandakazi Esther Mujawayo wanditse ibitabo yise “SURVIVANTES (Rwanda- Histoire d’un Génocide)” na “La fleur de Stéphanie”, akaba n’umwe mubashinze umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside ‘Avega Agahozo’, yari kumwe n’Umwanditsi w’Umunya-Cameroun Yann Gwet bagaruka ku bitabo byabo nabyo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo batagarutse cyane ku bikubiye mu bitabo byabo, aba banditsi bombi bagarutse ku kuvuga amateka y’u Rwanda.

By’umwihariko, Esther Mujawayo yavuze ko n’ubwo bigoye, abana bato bakwiye kwigishwa amateka nyakuri, bakabwirwa ibyabaye neza kugira ngo bazabashe guhangana n’ingaruka zabyo kuko zitagiye guhita zishira.

Aha yibukije ko ko n’Abayahudi bari mu kiragano cya gatatu batazi Jenoside yakorewe Abayahudi bagihura n’ingaruka ndetse n’ihungabana.

Esther Mujawayo na Ivan Gwet ku ruganiriro.

Esther Mujawayo (hagati) na Yann Gwet (iburyo) ku ruganiriro.

Madame Jeannette Kagame yashimiye Esther Mujawayo na Yann Gwet batanze ikiganiro, we mu bitekerezo ndetse asaba abarokotse Jenoside gutinyuka bakajya bavuga ibyababayeho kuko ngo nibatabivuga abakoze Jenoside bazajya babivuga uko bishakiye.

Ati “Mukwiye kubikora kubw’igihugu cyanyu, kuko nimutabivuga hari undi wakoze Jenoside we uzagerageza kwikuraho icyaha ahimbe amateka, mu kwiye kuvuga ni kubw’inyungu zanyu n’igihugu cyanyu.”

Madame Jeannette Kagame atanga igitekerezo, ndetse abaza n'ikibazo abatanze ikiganiro.

Madame Jeannette Kagame atanga igitekerezo, ndetse abaza n’ikibazo abatanze ikiganiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ifatanya n’isomero rikuru rya Kigali gutegura iyi gahunda, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko iki ari igikorwa kijyanye na gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu ntego yo guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Niyo mpamvu duhuza abanditsi banditse cyangwa bari kwandika ibitabo bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi n’abasomyi, by’umwihariko urubyiruko kugira ngo rwumve amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi, n’ihakana n’ipfobya, kuko twifuza ko urubyiruko rugira uruhare mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside, kimwe mu bibazo bikomeye duhura nabyo uyu munsi, nubwo bigenda bigabanuka umwaka ku wundi, umunsi ku wundi kandi tukizera ko hari igihe iryo hakana n’ipfobya bizasigara ari amateka.”

Perezida wa CNLG yijeje urubyiruko rwo muri za Kaminuza ko ibiganiro nk’ibi bagiye kubijyana no muri za Kaminuza kugira ngo birusheho kwegera urubyiruko.

Abitabiriye iki kiganiro mu nzu mberabyombi ya Rwanda Revenue Authority

Abitabiriye iki kiganiro mu nzu mberabyombi ya Rwanda Revenue Authority

Minisitiri Julienne Uwacu atanga igitekerezo

Minisitiri Julienne Uwacu atanga igitekerezo

Mme Jeannette Kagame na Minisitiri Uwacu bakurikiye abanditsi b'ibitabo

Mme Jeannette Kagame na Minisitiri Uwacu bakurikiye abanditsi b’ibitabo

Dr Bizimana wa CNLG avuga ko iyi gahunda bateganya no kuyijyana mu mashuri yisumbuye na kaminuza

Dr Bizimana wa CNLG avuga ko iyi gahunda bateganya no kuyijyana mu mashuri yisumbuye na kaminuza

Ange Kagame mu bitabiriye iyi Café Littéraire

Ange Kagame mu bitabiriye iyi Café Littéraire

Abaitabiriye banyuranye batanze ibitekerezo

Abitabiriye banyuranye batanze ibitekerezo

Esther Mujawayo avuga ku gitabo yanditse

Esther Mujawayo avuga ku gitabo yanditse

Hon Antoine Mugesera inzobere mu mateka atanga ibitekerezo

Hon Antoine Mugesera inzobere mu mateka atanga ibitekerezo

Ivan Gwet wo muri Cameroun avuga ibyo yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Yann Gwet wo muri Cameroun avuga ibyo yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Umutoni Sandrine wari uyoboye iki kiganiro

Umutoni Sandrine wari uyoboye iki kiganiro

Dr Bizimana, Mme J.Kagame na Minisitiri Uwacu bari abatumirwa bakuru

Dr Bizimana, Mme J.Kagame na Minisitiri Uwacu bari abatumirwa bakuru

Photos©Innocent Ishimwe/Umuseke

Vénuste KAMANZI