Imikino Inkuru nyamukuru

AMAFOTO: Cathia yaciye agahigo ku Isi amara amasaha 26 atera agapira ka Cricket

Kuwa gatandatu ni bwo Cathia Uwamahoro yesheje umuhigo wo kumara amasaha 26 akina agapira ka Cricket, ni we mukobwa wa mbere ku Isi umaze iki gihe kingana gutyo akina Cricket ari ahantu hamwe muri “Case”.

Cathia Uwamahoro mu masaha ya nyuma ngo yese umuhigo w'isi
Cathia Uwamahoro mu masaha ya nyuma ngo yese umuhigo w’isi

Iki gikorwa yagitangiye guhera ku isaha ya Saa mbili za mu gitondo ku wa Gatanu kuri Petit Stade Amahoro agarura udupira bamujugunyira, akaba yari amaze umunsi n’amasaha abiri akina.

Namarira menshi Cathia Uwamahoro yavuze ko Imana ari yo yamubashishije gutsinda, ikintu ngo yabwira Abanyarwanda ni uko bashboye, kandi ni cyo yaharaniraga kwerekana ko n’abakobwa bashoboye.

Yavuze ko azakomeza guharanire inyungu z’ibyo yashakaga kugeraho, ngo imbaraga yazikuye mu kumva ko yari yifitiye icyizere.

Ati “Ntabwo byahora gutyo, kuko guca agahigo byari iby’abahungu gusa, nanjye navuze ngo reka nerekane ko natwe dushoboye . Niyo mpamvu nagaragaje ko dushoboye.”

Uwamahoro Cathia avuga ko icyo agiye gushishikariza abantu kujya bakina Cricket kandi anabasobanurira ubwiza bw’uyu mukino.

Umubyeyi wa Cathia Uwamahoro yavuze ko yishimye cyane ko umwana we yamuhesheje ishema, ngo n’ubundi yakunda sipro akifuza ko umwana we yakora siporo kuko ngo muri siporo umwana akuramo ikinyabupfura n’uburere.

Ati “Cricket icyo nayikundiye ni imico yabo, uburyo icyo igambiriye ni iterambere. Nk’umwana w’umukobwa numvaga yagombaga kuwukina. Gusa njyewe nk’umubyeyi we namuteraga inkunga y’amasengesho.”

Umubyeyi we avuga ko icya mbere ku mwana aei ukumwegera, ukamuganiriza, ukamugira inshuti ibindi byose ngo birikora kandi mukajya mujya inama.

Eric Dusingizimana undi Munyarwanda yamaze amasaha 51 umwaka ushize, na we akina Cricket ubutaruhuka. Chatia Uwamahoro ashyizeho agahigo gashya ku Isi na we arandikwa mu gitabo cyandikwamo abakoze amateka (Guiness World records).

Uwamahoro yamaze amasaha 26 ahagaze muri izi nshundura

Abagize umuryango we baje kumushyigikira

Batangajwe n’ubushobozi bw’uyu mwari

Uwamahoro yakomejwe no kubona umubyeyi we muri petit stade yaje kumushyigikira

Abakozi ba Guinness World Records bakurikiranye uyu muhango

Abantu baje gushyigikira uyu mukobwa wakoze amateka bari benshi, aha yaburaga iminota 12

Abantu b’ingeri zose

Alby Shale wakiniye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, umwe mu batoje Uwamahoro Catia nawe yamuteraga agapira (Bowling)

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Heather Clare Knight (iburyo) yaje mu Rwanda kwihera ijisho Uwamahoro wesheje umuhigo

Eric Dusingizimana washeje agahigo k’amasaha 52 mu bagabo nawe yari ahari, aha ari kumwe na Ishimwe Dieudonné bita Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Backup

Umwe mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 Shimwa Guelda yabanje kwiga uko batera agapira (Bowling)

Amaze kubimenya ati, reka mutere nanjye

Uwamahoro ategereje agapira gaterwa n’umwe mu ba ‘miss’

Abahatanira ikamba rya MISS Rwanda 2017 bishimiye agahigo k’umukobwa mugenzi wabo

Bifotoza iy’urwibutso n’ibihangange muri Cricket ku isi

Clare Knight nawe yiyerekanye

Buri saha Uwamahoro yafataga iminota itanu yo kuruhuka

Akananura ingingo z’umubiri

Abanyamakuru mpuzamahanga bari bakereye gufotora iki gihangange

Umubyeyi we nawe ari mu bamuteye agapira

Amashyi n’abafana yamuteye akanyabugabo muri aya masaha yose

Uwamahoro ategereje agapira ka nyumaaaaaa!!!

Agiye kugakubitaaaaaaa!!!!

Amateka yanditswe mu bitabo kuri uyu munyarwandakaziiiiiiiiii!!!!!!

Byari ibyishimo by’akataraboneka

Umubyeyi we amuha indabo nk’ishimwe rimwereka ko ari ishema ry’umuryango

Ikipe y’igihugu ya Basketball U16 bashyigikiye Uwamahoro baririmba bati, tuzabatsinda twongere tubatsinde

Ati: “Nashakaga kwerekana ko abahungu ataribo bashoboye gusa”

Ibirori ku muryango wose wa Cricket mu Rwanda

Intsinzi ku banyarwanda bose

Amafoto @Daddy SADIKI RUBANGURA/UMUSEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW